Abaganga n’abaforomo bo ku Bitaro by’Akarere bya Remera-Rukoma bari mu mahugurwa ku bijyanye no gukoresha sonography (ultrasound).
Uyu munsi umuryango Interplast-Germany umufatanyabikorwa w'Ibitaro by'Akarere bya Remera-Rukoma watangiye amahugurwa y’iminsi ibiri ahabwa abaganga n’abaforomo, ku buryo bugezweho bwo gukoresha sonography(uburyo bwo gusuzuma umubiri hakoreshejwe ultrasound (amajwi afite frequency yo hejuru) kugira ngo hagaragazwe amashusho y’imbere mu mubiri)’.

Barahugurwa ku buryo bugezweho bwo gukora ‘sonography’ y’ibihaha mu gufasha kumenya indwara y’umusonga (pneumonia). Ibyiza by’ubu buryo birimo kuboneka no gukoreshwa mu buryo bworoshye, kudategereza ibisubizo bya X-ray, kuba buhendutse, ndetse no kuba bushobora gukoreshwa mu buryo butekanye ku bana no ku bagore batwite.
