Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Abajyanama b'Ubuzima bahawe telefone zigezweho zo kwifashisha mu kazi

Abajyanama b'Ubuzima bo mu duce twose dukorerwamo n'Ibigo Nderabuzima bikorana n'Ibitaro by'Akarere bya Remera-Rukoma bahawe telefone zigezweho (smartphones) zizabafasha gukoresha sisitemu ya C-EMR, ibafasha kubika no gucunga amakuru y'abarwayi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Abajyanama b'Ubuzima ni inkingi ya serivisi z'ubuvuzi z'ibanze (Primary Health Care - PHC). Batuma serivisi z'ingenzi z'ubuvuzi zigerwaho n'abaturage aho batuye, kandi bagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuzima n'imibereho myiza y'abaturage bo mu gace gakorerwamo n'Ibigo Nderabuzima ndetse n'Ibitaro by'Akarere.