Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Igikorwa cyo kubaga kirimo kubera mu Bitaro by'Akarere bya Remera-Rukoma

Ku bufatanye bw'Ibitaro by'Akarere bya Remera-Rukoma n'umuryango mpuzamahanga w'ubutabazi Interplast-Germany, uzobereye mu kubaga no kongera gusana ingingo z'umubiri zangiritse, muri ibi bitaro harimo kubera igikorwa cyihariye cyo kubaga abarwayi. Iki gikorwa cyatangiye ku wa 18 Nyakanga 2026 kikazageza ku wa 31 Nyakanga 2026.

Itsinda ry'abaganga b'inzobere ririmo gukora ubuvuzi bwo kubaga abarwayi bafite ibisebe n'ibisebe by'inkovu zatewe n'inkongi z'umuriro (burn scar contractures), abafite ubumuga bavukanye nko kugira intoki cyangwa amano birenze ibisanzwe (polydactyly), abafite ibibyimba byo ku ruhu (skin tumors), ndetse n'izindi ndwara zisaba kubagwa hagamijwe gusana no kongera gukora neza kw'ingingo z'umubiri no gukosora ubumuga bwavutse cyangwa bwabonetse nyuma y'ubuzima.

Iki gikorwa cyitabiriwe n'umubare munini w'abarwayi baturutse mu Turere dutandukanye tw'Igihugu, kandi kirimo kugenda neza nk'uko byari biteganyijwe.