Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Igikorwa Cyihariye cyo Kubaga Abarwayi

Ku bufatanye n'inzobere mu kubaga ziturutse mu muryango Interplast-Germany ukorera mu Budage, kuva ku wa 03/05/2025 kugeza ku wa 16/05/2025, Ibitaro by'Akarere bya Remera-Rukoma byatanze serivisi zo gusuzuma no kubaga abarwayi bafite uburwayi butandukanye.

 Harimo kubaga no gukosora ubumuga umuntu avukana ku ntoki cyangwa ku birenge, kubaga abafite intoki cyangwa amano y'ikirenga, afatanye cyangwa adakura neza, ndetse no kuvura no gukosora ubumuga bwatewe n'inkovu zo gushya.