Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ibitaro byabonye igikoni kigezweho

Kuva ku wa 2 Gashyantare 2026, Ibitaro by'Akarere bya Remera-Rukoma byatangiye gukoresha igikoni kigezweho gitanga amafunguro ku buntu ku barwayi n'ababarwaza, mu gihe abakozi b'ibitaro n'abandi basura ibitaro bishyura amafunguro yabo.

Iki gikoni gifite ubushobozi bwo gutegura amafunguro agera ku 3,000 ku munsi. Cyubatswe ku bufatanye bwa Solid’ Africa, Minisiteri y'Ubuzima, EPR Rwanda n'abandi bafatanyabikorwa.

Iki gikorwa cyashimwe cyane n'abarwayi n'ababarwaza kuko kibafasha kubona amafunguro meza inshuro eshatu ku munsi, bikagira uruhare mu guteza imbere ubuzima bwabo no kwihutisha gukira.