Ibitaro by’Akarere bya Remera-Rukoma byakiriye itsinda ry'abasenateri
Uyu munsi Ibitaro by’Akarere bya Remera-Rukoma byakiriye itsinda ry'abasenateri rigizwe na Dr. NYINAWAMWIZA Laetitia na Dr. HABINEZA Frank bari muri komisiyo y'Ubukungu n'Imari muri Sena bari mu gikorwa cyo gusuzuma ibikorwa mu kwegereza abaturage amashanyarazi.Abo basenateri baherekejwe n’inzego zitandukanye zikorera mu Karere ka Kamonyi zirangajwe imbere n’ Umuyobozi w’Akarere wungirijeushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana NIYONGIRA Uzziel bacyiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’ibitaro Dr. JARIBU Theogene ari kumwe n’abakozi b’ibyo bitaro.

Komisiyo ya Sena y'Ubukungu n'lmari yateguye iki gikorwa cyo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu kugeza amashanyarazi ku baturage muri Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2, 2024-2029) aho Guverinoma yiyemeje kugeza amashanyarazi ahantu hose hari ibikorwa by'iterambere birimo n'iby'ubuvuzi bikazagera ku kigero cy’ 100% mu mavuriro mu 2029.
